Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali Women Football, bwamaze gusezerera Gahutu André wari uyimazemo imyaka akavagari.
Muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, hamaze iminsi havugwamo ibibazo byinshi birimo ko bamwe mu bakozi ba yo bakora bacungana ku jisho buri umwe yifuza ko mugenzi we akazi ke kakangirika ngo abiryozwe.
Umwe mu bakomeje gushyirwa mu majwi kenshi, ni Gahutu André uzwi nka Membre wari umukozi ukurikirana ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi ariko wari n’Umucungamari w’ikipe.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu musaza wari umaze imyaka 13 muri iyi kipe, yamaze kubwirwa n’ubuyobozi ko amasezerano ye nayasoza nta yandi azahabwa kuko atazaba atakiri umukozi.
Amasezerano ya Membre, amakuru avuga ko azarangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukuboza uyu mwaka.

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW
iyi nkuru irimo urwango
IYI NKURU NTABWO IKOZE KINYAMWUGA, AHUBWO HARIMO URWANGO RUSHINGIYE KU MOKO.
UYU MUNYAMAKURU YAPFAGA IKI NA GAHUTU KO NUMVA YABYISHIMIYE CYANEEE KO YAKUWE KU MIRIMO.
NIBAYIMUHE BASI AKOSORE IBITAGENDAGA NEZA.
BIRABABAJE KWISHIMIRA KO MUGENZI WAWE YATAKAJE AKAZI.
Ngo nta mvura idahita? Yakunyagiraga se