Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko hari abakozi b’Urwego rushinzwe Abagororwa bari gukurikiranwa kubera gukubita abagororwa.
Amakuru amaze iminsi avugwa ni uko hari imfungwa zagiye zikorerwa iyicarubozo, ubu ababikekwaho bakaba bari kubibazwa.
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, avuga ko mu bafashwe barimo SCP Kayumba Innocent wigeze gufungwa akekwaho ubujura, ndetse akaza guhamwa n’icyaha agakatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 5.
Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ati “Nibyo koko, hari abakozi b’Urwego rushinzwe Abagororwa bari gukurikiranwa kubera gukubita abagororwa. Nta byinshi ndibuyitangaze ho, hato bitabangamira iperereza.”
Nubwo Murangira atagize byinshi avuga, amakuru avuga ko abari gukurikiranwa bagera kuri 7.
UMUSEKE wagerageje kuvugana n’ubuvugizi bw’Urwego rushinzwe abagororwa ariko ntibyakunda.
VIDEO
UMUSEKE.RW
Iyicarubozo mu magereza risa n’aho rishyigikiwe n’ubutegetsi bw’igihugu. Twibuke igihe Ministri Busingye ubu wabaye ambasaderi, yajyaga i Rubavu akabwirwa kiriya kibazo ciyicarubozo muri prizo maze akahava avuze ngo barakora akazi keza. RIB se nawe yamubajije uko yubahiriza inshingano? Gufunga insina ngufu ngo imfashanyo zidahagarara, ntawe byashitura! Murangira ngo yararokowe? Niyange amariganya.