Perezida Kagame yihanganishije Qatar yabuze umwe mu bikomangoma

Perezida Kagame yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Tamim bin Hamad al-Thani  n’umuryango we ku rupfu rwa Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana afite imyaka 94.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana

Perezida Kagame ku gicamunsi cy’ejo ku cyumweru kuri Twitter yagize ati “ Kuri iki gicamunsi nihanganishije umuyobozi w’ikirenga wa Quatar Tamim bin Hamad al-Thani  n’umuryango we ku bwo kubura Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani witabye Imana. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Kuwa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023,nibwo byatangajwe ko Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al Thani yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu murwa mukuru ,Doha.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani yitabye Imana nyuma y’igihe afite Ibibazo by’uburwayi.

Nyakwigendera Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani yabaye Minisitiri w’Uburezi muri iki gihugu.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim Al-Thani yari yarashinze anaba umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Mohammed Bin Hamad Holding Company.

Sheikh Mohammed bin Hamad bin Abdullah bin Jassim bin Mohammed Al Thani yavutse mu 1923, akaba umuhungu wa Sheikh Sheikh Hamad bin Abdullah Al Thani., umuhungu wa kabiri wa Emir wa kabiri wa Qatar, Sheikh Abdullah bin Jassim Al Thani.

U Rwanda na  Qatar bifitanye ubushuti bumaze igihe  aho ibihugu byombi bifitanye umubano mu ishoramari ndetse n’umutekano.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

Share This Article
2 Comments
  • Yali ashaje.Imyaka mibi kuli twe abantu,iba hagati ya 60 na 75.Kuli iyo myaka,ahanini turwara : Cancer,Diabetes,Hypertension,impyiko,etc…Tujye duhora twiteguye urupfu.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa (kandi usanga ariko bimeze kuli benshi),bible yerekana neza ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *