Gitifu yafatiwe mu cyuho anyereza Miliyoni 5frw

Kirehe:Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara yafatiwe mu cyuho abikuza miliyoni 5 Frw kuri telefoni. 

Amapingu

Uyu wafashwe witwa Mwenedata Olivier w’imyaka 42, ngo yabikuzaga amafaranga abaturage bashyize hamwe bagamije kugura imodoka y’Umurenge.

Amakuru atangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha avuga ko yafashwe ku wa 12 Nyakanga, 2023.

Yafatiwe mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina mu Mudugudu wa Nyakarambi, aho yari amaze kuyohereza ku muntu yifashishije “agamije kuyobya uburari, afatwa agiye kuyabikuza.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko uriya muyobozi naramuka ahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo, yazahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko itarenze 10, n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga yanyereje.

Ukekwaho biriya afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye ye itaragezwa mu Bushinjacyaha.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • ESE NAWE WABA URWAYE AMIBE?

    *Ese waruziko utivuje hakiri kare ushobora guhura n’ingaruka mbi zitandukanye nko #KWITUMA_UMWANDA_URIMO_AMARASO, #UBUREMBA… N’ibindi byinshi?

    Humura Igisubizo cyabonetse kuri wowe:

    ✅Ushaka gukira amibe ningaruka zayo.

    ( kwishimagura , kubura appetite no kunanirwa gutera akabariro…)

    ✅wagerageje kenshi ariko wabuze umuti wayo waburundu

    ✅Uhorana iseseme , hari ibiryo yagukuyeho, ituma ucika intege,

    ✅ituma upfuruta??

    Ibi n’ibindi bimenyetso wibonaho twandikire tukuvure muminsi 30 gusa uyigire amateka

    Tugane unyuze

    ☎️Call +250783578763

    ????WhatsApp

    http://wa.me/+250783578763?text=Hello%20Daniel%20kodushaka%20kwivuza%20Muradufasha?%20NITWA…………%20MPEREREYE………..

  • Ba Gitifu ubundi bahembwa neza,ndetse Leta ikabaha imodoka nshya ku giciro gito.Amafaranga ni meza kandi ni mabi.Usanga benshi bashaka gukora amanyanga ngo bakire vuba.Nyamara bakibagirwa ko tuyasiga tugapfa,ibyo twaruhiye bikaribwa n’abandi.Niyo mpamvu umwami warukize cyane witwaga Solomon yavuze ko byose ali ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga.Ijambo ry’imana risobabanura ko abatwarwa n’ibyisi gusa ntibashake imana batazaba mu bwami bwayo.Kandi nibo benshi cyane,ushyizemo n’abiyita abakozi b’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *