Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Bola Ahmed Tinubu – AMAFOTO

Ku Cyumweru nibwo Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Nigeria.

Perezida Paul Kagame yageze muri Nigeria ku Cyumweru

Ibiro bya Perezida kuri Twitter byanditse ko “Perezida Kagame yageze i Abuja, muri Nigeria aho azitabira umuhango wo kurahiza Perezida mushya, Bola Ahmed Tinubu ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu bavuye hirya no hino ku Isi.”

Kuri uyu wa Mbere nibwo Tinubu arahirira kuyobora Nigeria, akaba asimbura ku butegetsi Muhammadu Buhari, ubumazeho imyaka 8.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za America, Joe Biden yagennye itsinda ry’abantu 9 bitabira irahira rya Tinubu.

Intumwa za America ziyobowe na Sekereteri wa Leta ushinzwe Imyubakire n’Iterambere ry’Imijyi, Marcia L. Fudge.

Mu ijambo Perezida Muhammadu Buhari usoje igihe cye yabwiye abatuye Nigeria abasezera, yavuze ko ari indi ntambwe ikomeye kuba iki gihugu kigiye kubona abayobozi bashya binyuze mu nzira y’amahoro.

Ati “Ni intambwe ikomeye kuri Demokarasi ya Nigeria.” 

Yashimye uburyo amatora yagenze, avuga ko hirengagijwe ku tubazo twagiye tuboneka, asaba abantu bose biyamamaje kuyobora Nigeria, kujya inyuma ya Perezida mushya watowe, bakamushyigikira mu nyungu zo guteza imbere igihugu.

Marcia L. Fudge ni we uyoboye intumwa za America zitabiriye imihango yo kurahiza Tinubu

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Abanyafurika ntitugira isoni cyanga ngo tumenye gusoma! Kuva muri 2000 hagiyeho abaperezida 5 muri Nijeriya. Kubona hari abaperezida bagiyeyo bariho muri 2000 bakaba bakigundiriye ubutegetsi, byerekana ko hari abadatekereza. Nguko uko Perezida Buhari ucyuye igihe yavuzeko nyuma y’imyaka 8, ubutegetsi bushya buje mu mahoro! Bivuze byinshi ariko ababwirwaga ntibumva!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *