Muhanga: Inzego z’umutekano kuri uyu wa Kabiri mu masaha ya kare mu gitondo, zarashe umusore witwa Dusabe Albert wemeye ko yishe, Muhirwe Karoro Charles wari Umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare.

Muhirwe Karoro Charles yari atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yishwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, taliki ya 03 Mata, 2023.
Ku wa 05/04/2023 nibwo umusore witwa Dusabe Albert w’imyaka 28 y’amavuko yemereye inzego z’Ubugenzacyaha ko ari we wishe Dr Muhirwe, ahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (Frw 300,000).
Yavuze ko uwitwa Minani Lambert ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda, ngo ari we watanze ayo mafaranga kubera ko Dr Muhirwe ngo yigeze kumutwara isoko.
Mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m), kuri uyu wa Kabiri, uriya Dusabe yagiye kwereka Polisi aho yiciye Dr Muhirwe, n’ibikoresho yakoresheje.
Ngo yari yabwiye inzego z’umutekano ko yamwicishije umuhini.
Aho yakoreye icyo cyaha ni mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, muri metero 500 z’aho yakodeshaga.
Uyu musore bivugwa ko ngo yari umunyamahane, ubwo yari agiye kwerekana ibyo bikoresho, ngo yashatse guhindukira ngo yambure imbunda umupolisi, undi aramwitaza ahita amurasa.

Umunyamakuru w’UMUSEKE yageze aho biriya byabereye, ariho umurambo wa nyakwigendera ukiryamye, cyakora hashyizwe ibimenyetso ndetse babuza abantu kuhegera kugira ngo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ruze rukore iperereza.
Gakwerere Erasto, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, yavuze ko ahumuriza abaturage ariko akabasaba kwirinda kurwanya inzego z’umutekano.
Dusabe Albert twamenye amakuru ko yari yabanje kujyanwa i Kigali, nyuma bamugarura i Muhanga kugira ngo hakurikireho ibijyanye no kumuburanisha.
Umwe mu babanaga na Dusabe, yabwiye UMUSEKE ko atabona igihano yari kumusabira kubera uburyo yishemo uriya Mwalimu wa Kaminuza, ngo Leta ni yo yamugenera igihano kimukwiye.
Yavuze ko aho Dusabe yakodeshaga bamwishishaga kubera ko ngo yari umunyarugomo, kandi agira amahane cyane.
https://umuseke.rw/2023/04/ku-iyicwa-ryumwarimu-wigishaga-muri-kaminuza-hari-amakuru-akomeye-yagiye-hanze/
Uyu Dusabe ngo yakomokaga mu Karere ka Kamonyi.
Dusabe wemeye ko yishe Dr Muhirwe akimara gufatwa basanze amaraso yuzuye ku myenda ye, bamubajije yemera ko ari we wamwishe.
Gusa bamwe mu baturage batanze ayo makuru, icyo gihe bwabwiye UMUSEKE ko Dusabe Albert yavuze ko yamwishe abifashijwemo na mukuru wa Minani (uyu ni umwe twavuze ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda) bita Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote.
Pilote akaba ari umushoferi utwara imodoka y’abana biga ku Ishuri ribanza ryigenga mu Mujyi wa Muhanga.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Abo bagizi ba nabi nibahagurukirwe,na bamwe badutse ikigali biba iby’abandi nabo babahagurukire.
Amasasu akomeje gupfa ubusa(eye for an eye).
Kuva iyi nkuru yajya hanze, benshi babonyemo itekinika. Tuzamenya ukuri lyali? Koko umupolisi yarwanira imbunda n’umusivili, akagomba kurasa mu cyico? Ese iyo mfungwa yaherekejwe n’umuntu umwe? Nyabuna ntibizabe nk’ibya wawundi washotse gutoroka ari mu mapingu maze polisi ikamurasa: Abo muri Musanze barabyibuka!
Ibyo uvuga ari musaza wawe uyu mugizi wa nabi yishe wabivuga ?
Wowe Alice, wumva uriya mugabo nta makosa afite ? Urakeka bamurashe kubera iyihe mpamvu ? Urumva nyuma y’ibyabaye hagakurikiyeho iki ?
Alice no comment uyu mugabo nawe n’inyamanswa ….?
Iyo Police igusohoye muri Gereza saakumi z’urukerera ngo jya kwerekana aho wiciye umuntu n’ibyo wamwicishije uba wumva hasigaye iki? Uretse kukurasa nawe ugasanga uwo wishe