Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc wa Kiss FM, yambitswe impeta n’umukunzi we bagiye kubana nk’umugore n’umugabo, amusaba kumubera umugore undi ntiyazuyaza ahita amubwira YEGO.

Uyu munyamakurukazi ukunzwe kubera ibiganiro akora, yahishuye ibyo kwambikwa impeta ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo yanyuzaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga abwira abakanzi be iby’iyi nkuru nziza.
Ubu butumwa kandi; Cyuzuzo aboneraho gushimira umukunzi we wamuhisemo bakaba bagiye kwibanira anamushimira uburyo yamwiretse urukundo kuva batangirana uru rugendo.
Yagize ati “Ubu turagana mu rugendo rw’ubuzima bushya!! Ndagukunda Jaanu!!! Warakoze guha agaciro ibyiyumviro byanjye kuva ku munsi wa mbere.”
Cyuzuzo yambitswe impeta nyuma y’igihe gito mugenzi we Bagwire Keza Joannah na we ukora kuri Kiss FM yambistwe impeta n’umusore ubu banamaze gusezerana kubana.
Uretse kuba akora kuri Kiss FM, asanzwe anakorana ikiganiro gikunzwe muri iyi minsi kitwa Ishya gitambuka kuri Television Rwanda.
Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Royal FM, Isango Star na Radio 10.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.