Umushumba wa Kiriziya Gatorika ku Isi Papa Francis kuwa 23 Ugushingo 2021, yakiriye iVatican Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa(OIF), Louise Mushikiwabo bagirana ibiganiro bigamije gushakira ituze n’umutekano Haiti na Liban nka bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Mu butumwa uyu muryango washyize ku rubuga rwa Twitter, wahamije ko Louise Mushikiwabo yakiriwe i Vatican na Nyir’ubutungane Papa Francis.
Uyu muryango wagize uti “Louise Mushikiwabo yakiriwe na Nyir’ubutungane Papa Francis .Ibiganiro byabo bigamije guhuza amaboko mu gushakira ibisubizo abaturage ba Haiti na Liban.Ibihugu bibiri bigize Francophonie biri mu bibazo bikomeye.”
Igihugu cya Haiti gisanzwe ari igihugu gifite ibibazo by’ubukungu ahanini bitewe n’ubutegetsi bwamunzwe na ruswa, kugira umubare munini w’abaturage batize, ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge byiganje mu rubyiruko.
Gusa ibi bibazo byarushijeho ubwo muri Nyakanga uyu mwaka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Juvenal Moise yaje kwicirwa iwe mu rugo n’abantu bataramenyekana.
Ibyo byose bikiyongeraho umutingito ukomeye wabaye muri Kanama 2021 wangije ibikorwaremezo ndetse abaturage nibura abagera 2.248 bahaburiye ubuzima abandi 12,200 barakomereka.
Ni mu gihe Liban yo ubu iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu bwashegeshwe n’ingaruka za Coronavirus ndetse n’ubutegetsi bubi bwaranze iki gihugu mu myaka ibiri ishize.
Iki gihugu cyarushijeho guhura n’ibibazo by’ubukungu ahanini bitewe n’iturika ry’icyambu cya Beirut ryabaye muri Kanama umwaka ushize maze rigahitana abagera kuri 216 abandi basaga 6000 barakomereka.
Ibyo byose bituma ibihumbi by’abaturage bijya mu bushimeri ndetse n’gaciro k’ifaranga kakaba karatakaye hejuru ya 90%.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Iyi foto inyibukije Bikiramaliya,bamwe biyambaza mu masengesho yabo.Bakavuga ko nta cyaha yigeze akora.Bitandukanye n’uko bible ivuga ko “nta muntu n’umwe udakora ibyaha” nkuko Umubwiriza 7:20 havuga.Cyangwa bakavuga ko Mariya atabyaranye na Yozefu.Nyamara Matayo 13:54-56,havuga amazina y’abandi bana Mariya yabyaye.Icyo Imana yasabye Yozefu,ni ukutaryamana na Mariya,mbere yuko abyara Yezu nkuko Matayo 1:25 havuga.Niba dushaka kuba abakristu nyakuli,Imana idusaba “kugenzura muli bible”,niba ibyo abakuru b’amadini batwigisha bihuje na bible.Bisaba gushaka umuntu akakwigisha bible ku buntu,kandi turahali.Tugusanga iwawe,ku munsi wihitiramo,tukamarana isaha imwe.Ikibura kuli benshi,ni ubushake gusa,no kudakunda ibyerekeye Imana.
Ntabwo ari ibyo gusa uvuze.Imana itubuza gusenga twifashishije ibibumbano.Nubwo babisiga irange cyangwa zahabu,ni hahandi biba ari ibumba cyangwa ibiti baconga.Nujya I Kibeho,uzahasanga ibibumbano bitabarika bya Mariya.Ijambo ry’Imana rivuga ko ababikoresha bose bazarimbukana nabyo ku munsi w’imperuka.