
Izo nzego zivuga ko uko iminsi ihita indi igataha, ari nako ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguye kigenda gifata intera ndende.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald avuga ko Leta yafashe mu gukumira abasambanya abangavu, arizo zatumye iki kibazo kibasha kujya ahagaragara, kuko bamwe baterwaga inda bakageza ubwo babyara bitamenyekanye.
Nsengimana yavuze ko iyo baganirije abo bangavu bashaka kumenya ababateye inda, abo bana banga kubavuga kubera indonke baha Imiryango yabo.
Yagize ati ”Twasanze iki kibazo tugomba kugihagurukira hagakorwa ubukangurambaga bugamije kuganiriza ababyeyi kugira ngo badufashe kubwira abana babo kuvuga abateye inda ngo bakurikiranywe hifashishijwe amategeko.”
Gitifu Nsengimana yavuze ko hari imihigo a abashinzwe Imibereho myiza na ba Mudugudu bashyizeho umukono zizatuma iki kibazo kigenza make.Akavuga ko bizera ko n’abakigizemo uruhare bazahanwa.
Umukozi mu Muryango utari uwa Leta”SEVOTA ” Ingabire Assumpta avuga ko mu nshingano bafite zo kwita ku bana b’impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagizeho ingaruka, hiyongereyeho no kwita ku bangavu babyariye iwabo.
Ati ”Natwe iki kibazo twarakibonye, twasanze mu mitwe yabo bitwaza ko nibavuga abo bagabo babateye inda bafungwa, ariko biraterwa n’imyumvire mibi tugomba guhindura.”
Ingabire yavuze ko hari bamwe mu bakekwa Inzego z’ubutabera zatangiye gukurikirana ngo baryozwe ibi byaha.
Umukozi ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Muhanga, Uwamahoro Béatha avuga ko ibarura baherutse gukora mu kwezi kwa 10 uyu mwaka wa 2021,ryerekanye ko mu bangavu 527 babyariye iwabo, abagabo 5 gusa aribo ubugenzacyaha bukurikiranye.
Uwamahoro akavuga ko ikibazo gikomeye ari ukubahishira, cyakora agahamya ko ingufu bashyize mu gukumira no guhana abasambanya abana zikarishye ku buryo abazafatwa bazabera bagenzi babo urugero bazafatiraho bacika kuri izo ngeso.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Ese wenda,n’ubwo ntabishyigikiye da. Uwatangaga ubufasha iyo amaze gufungwa,ibyo yafashaga uwo yateye inda murabimuha? Njye mbona mushakira igisubizo ahatari ikibazo. Nimwigishe abo bangavu banyu kutamanura ikariso, kunyurwa n’ubuzima babayemo, murebe ko ababasambanya bazabasanga iwabo.
Naho gufunga,murateza ibindi bibazo ndetse bitari bike. Umuryango w’uwafunzwe,uzemera uwo mwana? Hanyuma se,ufunzwe we ni iki azamarira uwo n’abandi iyo abafite?
Bagomba gufatwa bagahanwa namahano gusambantabana babicira ubuzima burundu ibyo ngo byubufasha babaha ntashingiro kukonabwo ntacyobwamumarira mubuzima wanwinjijemo gusa ubutabera bugomba guhana uwabikoze nogusabira uwabikorewe indishyi zuzamufasha mubuzima bubi yinjiyemo no gusaba leta kubimufashamo kuko abari umwana we Rwanda kandi ugombakubaho neza nkabandi
Wa mugani igisubizo si ukubafunga.Iyo umukobwa aryamanye n’umuhungu,nta kabuza aramukunda.Ikindi kandi,n’ababafunga abenshi nabo bakora icyaha cy’ubusambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.Ni ukumvira Imana,ukayikorera,ubanje kwiga bible.