Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague mbere yo gukora ubukwe na Uwase Kelia yabatijwe mu idini bazasezeraniramo.

Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2021, kibera Nyarutarama.
Lague yabatirijwe mu idini rya Philadelphia Rhema Church rya Kimironko ariko umuhango nyirizina ukaba wabereye muri piscine yo kuri Tennis Club Nyarutarama.
Bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’amategeko, ubukwe bwabo bukaba buzaba tariki ya 4 Ukuboza 2021.
Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.
Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.
Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.
Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri abiri ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW
Mbere yuko pastors babatiza abantu,baba bakwiye kubanza bakabigisha bible neza,bakayimenya.Kuba abantu benshi bitwa abakristu batazi bible,nibyo bituma badahinduka abantu beza bumvira imana.Bigatuma isi iba mbi.Biterwa nuko pastors baba bishakira gusa abayoboke babaha icyacumi.Kuba umukristu,ntabwo bisobanura kubatizwa,gutanga icyacumi cyangwa kujya gusenga.Umukristu bivuga “umuntu wumvira Kristu”,akirinda ikibi cyose.Nkuko bible ibyerekana,abakristu nyakuli ni bacye cyane.Abo nibo bazaba mu bwami bw’imana.
Abantu benshi bicana,barwana,basambana,biba,barya ruswa,etc…,bitwa abakristu.Ukibaza impamvu babatijwe.Abantu bose babaye abakristu nyakuli,isi yaba paradizo.Nyamara ahubwo isi irarushaho kuba mbi,kubera ko abatuye isi,abenshi ni abakora ibyo Imana itubuza.Abanyamadini babifitemo uruhare rukomeye.Kubera ko icyo baba bashaka ari amafaranga.Nyamara muli Matayo igice cya cumi,umurongo wa 8,Yezu yaradusabye gukorera Imana ku buntu (tudasaba amafaranga).