Urugendo rubaye rubi cyane kuri APR FC itsinzwe 4-0

Muri rusange Ikipe ya APR FC isezerewe mu marushanwa ya CAF Champions Ligue itsinzwe ibitego 5-1,  umukino urangiye muri Tunisia, Etoile du Sahel itsinze 4-0.

Mohammed Adil Erradi utoza APR FC ntiyari ku ntebe y’umutoza aha yari ageze ku kibuga cyakiniweho mu Mujyi wa Monastir

APR FC yakiniraga cyane mu kibuga cyayo, nta mahirwe wavuga ko yahushije akomeye imbere y’izamu rya Etoile du Sahel, ni urundi rwego rwo hasi ikipe ifatwa nk’iya mbere mu Rwanda igaragaje mu mikino mpuzamahanga.

Ku munota wa 19 Y. Chikhaoui yafunguye amazamu ku ikosa ryo gukora umupira mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.

APR FC yakomeje kwihagararaho, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Igice cya kabiri cyari kibi cyane kuri APR FC, yagendaga ikora amakosa menshi mu kibuga kubera kurushwa, ku munota wa 47 Y. Chikhaoui yongeye gutsinda igitego biba 2-0.

Hari hashize akanya gato umukinnyi Niyimugabo Claude wari ufite ikarita y’umuhondo yo mu gice cya mbere yeretswe indi, ahabwa umutuku.

APR FC itari ikibasha kwinyegambura, mu minota ya nyuma yakoze ikosa mu rubuga rw’amahina Mohamed Al-Dhaawi yinjiza iyo penaliti, biba 3-0.

Bidatinze ku munota wa nyuma Ali Soumah yatsinze igitego cy’agashyinguracumu biba 4-0. Urugendo rwa APR FC muri Champions Ligue rugenda nabi cyane isezererwa itsinzwe 5-1 muri rusange kuko i Kigali yanganyije na Etoile du Sahel 1-1.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu irahita ijya mu mikino ya CAF Confederetions Cup.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments
  • Ubwo se nkawe wa munyamakuru we uretse amarangamutima yawe ibyo wanditse Hari aho ahuriye nibyo twabonye mujye mureka gutesha agaciro ikinyamakuru ukorera

  • APR FC iramutse idafite amakipe mu Rwanda ayiha amanota y’umuntu nta gikombe yazongera gukoraho.Ariko amakipe arakina APR yabona yotswa igitugu igahita yibuka ko ifite ba parrains bagatangira kwemera gutsindwa 5,6,8 kugira ngo ibone amanota itsinde izasohoke.Biyimariye iki?Gukina imikino 2 ugataha?

  • None se Oatty wowe wabonye ibiki?Wabona wowe wabonye APR yatsinze 4-0 ikaba izakomeza igana amatsinda cg ukaba wabonye APR yataka cyane igahusha uburyo bwinshi bwabazwe!!!

  • 4G BINEZERO ????????????

    Nigaruke ihondagure za Rayon Sports na za Gasogi zidafite ubwinyagamburiro, hanyuma umwaka utaha izongere ijye gutembera. Bityo bityo uko ibihe bisimburana iteka ????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *