Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, bifuza ko bubakirwa uruganda rutunganya igihingwa cy’inanasi, kuko umusaruro babona udafite aho utunganyirizwa.

Aba bahinzi bavuga ko igihingwa cy’inanasi muri uyu Murenge kihiganje, bakavuga ko hari igihe basarura inanasi nyinshi zikabura abaguzi bakazatangira makeya kugira ngo zitabora.
Uwimana Perpetue umwe muri aba bahinzi avuga ko mu masoko babahera igiciro bashaka, bashingiye ku musaruro wabonetse.
Ati”Iyo habonetse inanasi nyinshi baduhera igiciro bashaka, ariko hubatswe uruganda byadufasha.”
Uwimana yavuze ko hari nubwo igiciro kigabanuka aho usanga inanasi imwe yaguraga amafaranga 600, abaguzi bakayitwarira 150 gusa.
Umwe mu bakoze ubushakashatsi bw’igihingwa cy’inanasi mu Murenge wa Kayenzi Yankurije Jean Claude, avuga ko mu bahinzi babashije kuvugana abenshi muri bo basabye ko hubakwa uruganda kandi rugashyirwa mu Murenge wa Kayenzi ahakunze kwera inanasi nyinshi.
Yankurije yemeje ko ibyo aba bahinzi basaba bifite ishingiro kuko hari igihe umusaruro wabo ubapfira ubusa.
Yagize ati “Ibyavuye mu bushakashatsi tugiye kubishyikiriza inzego z’Akarere nizo zibifataho umwanzuro.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée, yavuze ko usibye mu Murenge wa Kayenzi inanasi zeramo, hari indi Mirenge ibonekamo igihingwa cy’inanasi ku gipimo kiri hejuru.
Yagize ati ”Mu Murenge wa Ngamba, uwa Kayumbu na Mugina hose heramo inanasi uruganda rurakenewe kugira ngo umusaruro w’abaturage utabapfira ubusa.”
Tuyizere avuga ko hariho uruganda byafasha impande zose kubonamo inyungu. Uyu Muyobozi yijeje abahinzi ko bagiye kubakorera ubuvugizi uruganda rukubakwa.
Abarenga 1000 mu Murenge wa Kayenzi, bahinga inanasi ku buso bwa hegitari 1500.
Mu nama yahuje abahinzi b’inanasi abashakashatsi kuri iki gihingwa, Umuryango COCOF n’inzego z’Akarere bemeranyijwe ko bagiye guhuza imbaraga bagashaka uko uru ruganda rwubakwa.



Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
Ntabwo uruganda rwabagurira kuri 600 inanasi. Wapi. Rwahomba. Ku kilo 1 mwabona nka 150Frw, ubwo inanasi y’ibiro 2 ni 300; Kuri ha uhinze neza ushobora gusaruraho toni 45 , ubwo ni 45000 Kg bihwanye n’amafaranga 13 500 000 Frw ku mwaka mu gihe cy’imyaka 3 tuvuge. Si bibi;
Ariko mushobora no kw’isipesiyariza mu nanasi nziza zujuje ubuzirange maze mukajya muzohereza hanze. Hari ukohereza izikiri fresh mu mahanga. HARI ugukora umushinga wo kuzumisha nabwo mu kwohereza hanze.
Buriya gushyira uruganda KAYENZI byaba ari ukubara nabi. Mwarushyira nka GACURABWENGE cg kuri kaburimbo. Kuko kugirango mubone izihagije uruganda mugomba no gufata iza MUSAMBIRA NA MUGINA, ndetse na NTONGWE bahinga.