Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
*Ikirego cya Miss Fiona ko yasambanyijwe na Dr. Kayumba cyateshejwe agaciro
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko rwategetse ko Dr. Kayumba Christopher afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera impamvu zikomeye zituma akuriranwaho ibyaha birimo gusambanya abantu babiri ku gahato.

Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yasomye uru rubanza
Umucamanza yavuze ko uwitwa Fiona Mutesi ikirego cye nta shingiro gifite kuko ibyo avuga atabitangira ibimenyetso. Urukiko rwavuze ko uwahoze ari umukozi wa Dr. Kayumba Christipher ikirego cye gifite ishingiro ko ari na yo mpamvu ikomeye Dr Kayumba agomba gukomeza gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha afunze.
Urukiko rwavuze ko abantu bose babajijwe batanga ubuhamya bw’uko Dr. Kayumba Christopher yasambanyije Yankurije, ko ubuhamya bwaho bufite ishingiro ko kandi nta mpamvu bafite yo kubeshyera Dr. Kayumba icyaha nk’iki gikomeye.
Umucamanza yanavuze ko kuba Dr. Kayumba Christopher mu mwirondoro we harimo ko akora umwuga w’itangazamakuru akaba anafite ikinyamakuru cye, Umucamanza yavuze ko mu gihe yaba arekuwe yasibanganya ibimenyetso akoresheje ikinyamakuru cye.
Umucamanza yakomeje avuga ko Dr. Kayumba Christopher icyaha akurikiranyweho cy’ubusambanyi mu gihe yaba aburanye Urukiko rukamuhamya icyaha yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri, bityo ko ari yo mpamvu agomba gufungirwa muri Gereza mu gihe Ubushinjacyaha bugikora iperereza kuri we.
Umucamamanza yavuze ko Dr Kayumba Christopher n’umwunganira mu mategeko bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cy’Urukiko.
Dr Kayumba Christopher asanzwe yunganirwa mu mategeko na Me Ntirenganya Jean Bosco.
Dr Kayumba Christopher w’imyaka 50 icyaha ashinjwa n’Ubushinjacyaha, ni icyo Gusambanya abantu bakuze. Aburana ahakana icyaha akavuga ko afunzwe azira impamvu za politike, agasaba Urukiko kumurekura kuko atari umuntu wasambanya umukozi wo murugo, agasaba gukurikiranwa ari hanze.
Urubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Dr. Kayumba Christopher n’Umunyamategeko we basomewe bari aho afungiye kuri kasho ya Police ya Kicukiro.
Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’ishyaka Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) ndetse usanzwe ari umusesenguzi muri Politiki, muri Werurwe uyu mwaka yashinjwe gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa yigishije.
Muri Nyakanga 2020 nabwo yakatiwe n’Urukiko igifungo cy’umwaka umwe nyuma yaho rumuhamije ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege cyangwa gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.
UMUSEKE.RW
Ibyo bamurega niba aribyo koko,nta gitangaza kirimo.Abakoresha benshi basambanya abakozi babo.Ntabwo ari mu ngo gusa.No muli Offices biberamo cyane.Iki ni icyaha gikorwa na millions nyinshi z’abantu.Nicyo gisenya ingo nyinshi.Ariko bajye bibuka ko IGIHANO nyamukuru Imana izaha abakora ibyo itubuza bose (abajura,abasambanyi,abarya ruswa,abarwana,etc…),ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka.Bisobanura ko bazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Biruta kure gufungwa.Ndi Doctor Kayumba,nasaba Imana imbabazi,noneho muli gereza ngashaka umuntu unyigisha neza bible,ikampindura,ngashaka Imana cyane.Niyo PHD izahesha ubuzima bw’iteka abakristu nyakuli.
Ko intiti z’u Rwanda zishiriye muli gereza? Hali uyu Dr Kayumba,Dr Daphrose Gahakwa,Dr Habumuremyi Pierre Damien,etc…Umwe arazira ubusambanyi,abandi barazira amanyanga bakoze.
Harya ngo uyu mukozi wo mu rugo baryamanye mu myaka umunani ishize? Ahaaa, mukenyere mukomeze da! Ubwo hifashishijwe VAR????