Mme Idamange Yvonne yakatiwe gufungwa imyaka 15

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umugore wamenyekanye kuri YouTube avuga ko agaragaza akarengane k’Abanyarwanda, nyuma akaza gutabwa muri yombi ashinjwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Urukiko rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo.

Mme Idamange yafatiwe Kicukiro aho atuye (Archives)

Idamange Iryamugwiza Yvonne, akurikiranyweho ibyaha birimo Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, Gutangaza amakuru y’ibihuha, no Gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguwe imibiri y’abazije Jenoside.

Urukiko rwamuhamije ibyaha byose aregwa kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, rumukatira gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Me Gashema Felicien umwunganira mu Mategeko yabwiye Umuseke ko ntacyo yatangaza ku cyemezo cy’Urukiko atabanje kuvugana n’umukiliya we.

Ati “Icyemezo cyafashwe mu mwanya saa tanu (11h00 a.m) ntabwo natanga ‘opinion’ yanjye ntaravugana na nyirarwo.”

Idamange wafashwe mu kwezi kwa Gashyantare 2021 kugeze hagati, icyo gihe Umuvugizi w’Ubugenzacyaha yavuze ko Akurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Nyuma mu Rukiko Ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha 6 ari byo:

1. Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda
2. Gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
3. Gutanga Sheki zitazigamiye
4. Gutangaza amakuru y’ibihuha
5. Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu,
6. Gukubita no gukomeretsa

https://p3g.7a0.myftpupload.com/urukiko-rwanzuye-ko-mme-idamange-aburanishwa-mu-muhezo-ahita-yihana-inteko-imuburanisha.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Share This Article
7 Comments
  • Nuko yacitse ku icumu naho ubundi bali kumuhamya icyaha cyo gupfobya genocide.Gusa umuntu yakwibaza impamvu abacikacumu aribo barwanya Leta: Idamange,Sankara,Kizito,etc…

  • Maze gusubira mubyo Idamange yavuze kuri Youtube ariko nta na kimwe nabonye kitari ukuri. Icyo nabonye nuko yatinyutse kuvuga ibyo twese tubona ariko tutavuga mu ruhame, Byari kuba byiza iyo urubanza ruba mu ruhame maze bakatwereka amakose uriya mtegarugori yakoze. Bisa n’aho bamwihereranye bakamukatira kandi bigaragara lo avuga ukuri gusa. Haramutse hari ukuri mubyo urukiko rushingiraho, muzabidushyirire ahagaragara. Murakoze!

  • Ahubwo ni mikeya kuko umuhanya washatse kuzura RTLM yagakwiye kuganirwa burundu kugirango abashaka gusubiza igihugu inyuma babonereho urugero.

  • Uriya mubyeyi yavuze ibyo abantu benshi banyuramo muri iki gihugu. Twizere ko bigiye gukosorwa kandi tuzatungurwe no kubona Perezida wa Repubulika amuhaye imbabazi na bya bihuha bamushinja bikarangirira aho.

  • Ahubwo imyaka 15 ni mike cyane ugereranije nicyaha uwo mugore yakoze uretse ko ashobora kuba atuzuye no mumutwe. Ntushobora kuba uri muzima ngo uhamagarire abantu kwanga leta nawe urimo uri mugihugu, ugatuka umukuru w,igihugu watowe n.abaturage uzi neza ko uri kwica amategeko,ntaho uba utaniye nugambanira urwakubyaye,ahubwo hakwiye gusubizwaho igihano cyurupfu abantu nkabo,ba ba rusesabagina nabo bashaka kugirira urwanda nabi biyibagije aho rwavuye bagakatirwa igihano cyurupfu.naho wowe wiyita munana witiranya abacitse ku icumu nabo basazi jya ukora jugement ukurikije kamere yumuntu atari icyo aricyo kuko uwo uriwe wese nicyo uricyo cyose nta burenganzira ufite bwo kubangamira abandi,igihugu cyawe …

  • Ariko abantu muvugira uyu muntu, ibintu yavuze murabyibuka cyangwa? Jye narumiwe gusa! Umuntu abona isha itamba agata urwo yari yambaye? Ngaho abo basazi yakurikiye tuzarebe ko bamurerera . Mbabajwe n’abana be ateye agahinda gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *