Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Uwamahoro Odiya uri mu kigero cy’imyaka 21, yasanzwe mu nzu ye yari atuyemo ari mu mugozi bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuwa 26 Nzeri 2021, bibera mu Murenge wa Kabaya, mu Kagari ka Kabaya mu Mudugudu wa Bitare mu Karere ka Ngororero.
Amakuru avuga ko umugabo wa nyakwigendera babanaga mu buryo butemewe n’amategeko witwa Hakizimana w’imyaka 27 ari we wamubonye mbere avuye ku kazi asanzwe akora ko kugemura amandazi ahantu hatandukanye muri ako gace.
Hari amakuru kandi ko hari hashize icyumweru uyu muryango uri mu ntonganya, umugore ashinja umugabo kudahaha mu gihe umugabo nawe yashinjaga umugore gutaha igicuku.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero,Ndayambaje Godfroid yemeje iby’aya makuru avuga ko bayamenye ndetse ko inzego zitandukanye zatangiye gukora iperereza kuri uru rupfu.
Yagize ati “Iki kibazo cyabaye uyu munsi [avuga ku munsi w’ejo]i , ni bwo hamenyekanye amakuru ko Uwitwa UWAMAHORO Odiya ufite imyaka 21 yiyahuriye munzu yabagamo akoresheje umwenda bakenyera mu ijosi.”
Ndayambaje yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahageze kugira ngo rutangire iperereza kuri urwo rupfu.
Ni mugihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Kabaya .
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Buri mwaka,ku isi yose abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri masegonda 40.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.