Itorero rya ADEPR ryabonye ubuyobozi bushya bwiganjemo abayoboraga inzibacyuho

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Itorero ry’Abapatenkote mu Rwanda ADEPR ryatoye abayobozi bashya baryo aho Pasiteri Isaie Ndayizeye yatorewe kuba umupasiteri mukuru, naho umwungirije akaba Pasiteri Eugene Rutagarama bose bari mu nzibacyuho.

Uhereye ibumoso: Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe; Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine n’Ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Uwizeyimana Béatrice

Aba bayobozi bashya ba ADEPR batorewe mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Nzeri 2021.

Mu bandi bayobozi batowe ni komite nyobozi, aho umuyobozi mukuru wa ADEPR watowe ari Pasiteri Herman Budigiri. Gatesi Vestine yahawe inshingano  zo kuba ushinzwe imicungire y’abakozi n’ubutegetsi, naho Uwizeyimana Beatrice agirwa umuyobozi mushya ushinzwe imari, imishinga n’ishoramari muri iri torero.

Abandi batorewe muri iyi nama ni abagize inama nkuru ya ADEPR, aho abatowe ari Sindayiheba Phanuel, akungirizwa na Nsanzabozwa Pascasie.

Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda ADEPR ryagiye rivugamo ibibazo byo kutumvikana hagati y’abayobozi baryo, aho byasaga n’abacitsemo ibice. Ubu buyobozi bushya bukaba bwitezweho kuzahura uyu mubano uri mu itorero.

Ubu buyobozi bushya bwatowe bukaba buje busimbura ubw’inzibacyuho bwariho nyuma yo gushyirwaho na RGB yari yakuyeho abayobozi ba ADEPR bashinjwaga gucamo ibice iri torero.

Muri aba bayobozi bashya batowe, Pasiteri Isaie Ndayizeye, Pasiteri Eugene Rutagarama,Pasiteri Budigiri Herman na Gatesi Vestine bari mu bari bahawe inshingano n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB mu Ukwakira 2020, zo kuvugurura iri torero ryari rimaze kujya hafi kubera gucikamo ibice.

Chairman w’Inama Nkuru y’Abashumba, Sindayiheba Phanuel na Nsanzabozwa Pascasie bafata ifoto y’urwibutso n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe
Pasiteri Isaie Ndayizeye yatorewe kuba umupasiteri mukuru wa ADEPR
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Kuva ADEPR yashingwa muli 1940,ihoramo akaduruvayo.Ugasanga Leta ariyo ishyiraho abayobozi bayo (RGB).Habamo amatiku,ironda-bwoko,kunyereza amafaranga,etc…Muribuka ko ejobundi abayobozi bayo mu rwego rw’igihugu bose bashinjwa kunyereza 6 billions/milliards ndetse bagafungwa.Umwe yahungiye muli Amerika.Muli 1992,ADEPR yatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM yakoreshejwe cyane muli genocide.Igitangaje nuko ADEPR ivuga ko “yuzuye umwuka” kandi ko abayobozi bayo bashyirwaho n’imana!!!Tujye dushishoza,aho gupfa kujya mu dini yose.Ntabwo imana yemera abasenga bose.

    • Ibyo uvuga ntubizi.Legal Representative ahembwa millions nyinshi ku kwezi.Amafaranga yabo amenshi aturuka muli Sweden.Nibo bashinze ADEPR.Nta kindi abadini apfa.Ni amafaranga.Nyamara Yezu yasize asabye abakristu nyabo gukorera Imana ku buntu,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Urugero Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza ijambo ry’Imana ku buntu.Akabifatanya no kuboha amahema akayagurisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *