Dr Canisius Bihira yarekuwe nyuma yo gutanga ingwate

Umusesenguzi mu by’ubukungu na politiki, Dr Canisius Bihira wari umaze igihe atawe muri yombi, Urukiko rwategetse ko afungurwa by’agateganyo nyuma yo gutangwa ingwate.

Dr Bihira Canisius avuga ko Leta ikwiye guha imbaraga ubuhinzi (ARCHIVES)

Dr Bihira yafashwe tariki 26 Kanama 2021, akekwaho kwihesha ikintu cy’undi.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko nubwo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora icyaha akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, nta mpamvu zikomeye zihari zatuma afungwa by’agateganyo.

Rwemeje ko Dr BIHIRA Canisius afungurwa by’agateganyo kubera ko yatanze ingwate y’umutungo ufite agaciro ka miliyoni 69Frw mu gihe we akurikirwanyweho kwambura miliyoni 12Frw kandi akaba yemera kwishyura.

Dr BIHIRA Canisius ategetswe kujya yitaba Umushinjacyaha ufite dosiye ye buri wa Mbere w’Icyumweru saa mbizi za mugitondo mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Uruki ruvuga ko utishimiye icyemezo akijuririra mu gihe y’iminsi itanu.

UMUSEKE.RW

Share This Article
6 Comments
  • Ikibazo nuko ibi by’Ingwate bitagera no ku muturage.Iyo akoze icyaha,nta ngwate aba afite.Ikindi kibazo,nuko abantu bakora ibyaha hafi ya bose bavuga ko ari “abere”.Ndetse na Avocat wabo akabashyigikira.Burya iyo wemeye icyaha,ukuramo inyungu 2: Baguha igihano gito,kandi iyo wihannye ntiwongere gukora ibyaha,Imana irakubabarira,ikazaguha ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi,ibanje kukuzura ku munsi w’imperuka nawo uri hafi.

  • Uyu mugabo nakekaga ko ari inyangamugayo.Wa mugani ijisho riribeshya.Nta muntu n’umwe wamenya ubunyangamugayo bw’undi muntu.N’abavuga ko bagira abandi abatagatifu (canonization),barabeshya.Umubwiriza 7:20,havuga ko “nta ntungane ibaho”.Bisobanura ko na paapa nawe atari nyirubutungane nkuko bavuga.

  • Ubwo se uvuze iki? wabuze aho wirirwa ubunzabunza bwa butabo wirirwaga uha abantu ugahembwa none utangiye gusebya i Roma, ariko uyu mutype ni abayehova baba bamutumye? Cg ni ikindi kibazo yifitiye?

  • Rwaga we ugomba kuba uri umurwayi! Ibya Bihira na Papa bihuriye he? Ikindi: ndabona Bihira warangije kumuhamya icyaha. Umunsi basanzwe ari umwere uzayandwa udevaguza ngo iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *