Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Bayingana Dennis yateye intambwe iteguza kurushingana na Ricca Michaella Kabahenda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2019, amwambika impeta y’urukundo ishimangira urwo yamukunze.

Miss Ricca Michaella Kabahenda yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo na Bayingana Dennis bamaze igihe mu buryohe bw’urukundo.
Ricca Kabahenda yavuze kwambikwa impeta y’icyizere byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Amezi 10 arashize atangaje ‘bwa mbere’ inkuru y’urukundo rw’aba bombi.
Muri 2019, Kabahenda yatorewe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Global.



REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.