Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Guverinoma ya Gabon yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye (UN) wafashe icyemezo cyo guhambiriza ingabo 450 z’iki gihugu zari mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic (CAR).

Izi ngabo zishinjwa gusambanya abagore n’ihohotera.
Minisiteri y’Ingabo ya Gabon yasohoye itangazo ivuga ko Leta yatangiye gukora iperereza kuri biriya birego.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, UN ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrica kuva mu 2014 mu byo zishinzwe harimo kurinda abasivile nyuma y’ihirikwa ku butegetsi ryabaye muri kiriya gihugu muri iyo myaka nubwo ibintu byaje gusubira mu buryo.
Mu mwaka wa 2016, abasirikare bagera kuri 40 ba Gabon n’ab’u Burundi birukanwe mu bandi bashinjwa gusambanya abagore n’ihohotera.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW
ABARUNDI SE HARI IKINDI BASHOBYE UTARI KURYA IBIRYO NABANA.Umuntu yakwitwa ndirakobucya ukamutegamo ikindi.
Kenshi intambara zijyana n’ubusambanyi.Dore ingero: Ingabo za Tanzania zakuyeho Idi Amin,zasize abana ibihumbi n’ibihumbi muli Uganda.Abasirikare ba Uganda basize abana batabarika I Kisangani.
Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).Niba twemera ko Imana yaturemye,tujye twemera n’amategeko yayo.