Umunyamategeko wunganira Umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba uherutse gutabwa muri yombi Ubushinjacyaha bumukekaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yatangaje ko umukiliya we yajyanywe kwa muganga.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco yabwiye BBC ko Dr Kayumba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021 ari bwo yajyanywe kwa muganga nyuma y’iminsi ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara muri gereza.
Yavuze ko Dr Kayumba yajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru “kugira ngo bamukorere isuzuma.”
Uyu Munyamategeko avuga ko amakuru yo kujyana kwa muganga uyu mukiliya we yayamenyeshejwe n’Umugenzacyaha uri gukurikirana ikirego cye.
Me Ntirenganya Seif Jean Bosco aherutse gutangaza ko Dr Kayumba ari kwiyicisha inzara kugira ngo agaragaze akababaro ko kugira ngo ahabwe uburenganzira avuga ko ari kuvutswa.
Imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara, Kayumba yayitangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 10 Nzeri 2021.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/dr-kayumba-washinze-ishyaka-rpd-afunzwe-akekwaho-gukoresha-undi-imibonano-mpuzabitsina-ku-gahato.html
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW
Ku ngoma ya Habyarimana, abanyapolitiki bari bafungiwe muri gereza ya Ruhengeri bafashe icyemezo cyo kwigaragambya banga kurya, kubera kugaburirwa ibishyimbo n’ubugari bidahiye, birimo n’undi mwanda. Uwari ukuriye iyo gereza Sembagare ahagarika kubagaburira, barapfa urusorongo barashira. Greve de la faim igira icyo itanga mu bihugu uburenganzira bwa muntu bufite icyo buvuze.
Dr Kayumba,niyumve inama ya Avocat we umusaba kureka politike.Nubwo Politike ikiza bamwe,iteza benshi ibibazo bikomeye,harimo kwicwa no gufungwa.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Intambara,Ubwicanyi,uburyarya,amatiku,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza,ahubwo igasaba abakristu nyakuli “gushaka Ubwami bwayo” buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Yesu yasabye abakristu nyakuli kutivanga mu by’isi (harimo na politike).Hagati aho,Imana yihorera abantu bakitegeka kugirango habeho order.
Bitariho. Vana ibyo aho. Niba utiteguye guharanira uburenganzira bwawe hano ku isi, reka ababifitemo umuhamagaro babikore, nawe ureke abo banyapolitiki bajye bakugenza uko bashaka ukome amashyi kuko udashaka kuyikora.
@Bitariho, abavuga ko iyobokamana ari urumogi rwa rubanda (opium du peuple), babihera ku butumwa nk’ubungubu utanze.
Ibyo mu Rwanda rwacu ntibyoroshye. Uyu Christopher namumenye by’umwihariko aha interview Prezida Kagame kuri RTV/TVR hategurwa amatora ya 2017, tumaze guhindura itegeko nshinga.
Dr Kayumba niba yararahiriye kuba yabambwa nk’undi mugome wese, nashikame nta kundi.