Dr Kayumba washinze ishyaka RPD, afunzwe akekwaho “gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato”

Urwego rw’Igihugu rw’UBugenzacya RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi, Umunyapoliti akaba yarahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christophe akekwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha.

Dr Kayumba Christopher ni umwe mu bakunze kumvikana kuri Radio asesengura politiki

RIB ibinyujie kuri Twitter yavuze ko Dr Kayumba Christophe yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, nyuma yo gukora iperereza.

Yagize iti “Uyu munsi RIB yafunze Dr Kayumba Christopher nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandatukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracya kuri iki cyaha.”

Yakomeje igira iti “Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.”

Dr Kayumba Christopher atawe muri yombi nyuma yaho ku wa 8 Nzeri 2021, ahamagajwe kwitaba  RIB.

Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’ishyaka Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) ndetse usanzwe ari umusesenguzi muri Politiki,  muri Werurwe uyu mwaka yashinjwe gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa yigishije.

Muri Nyakanga 2020 nabwo yakatiwe n’Urukiko  igifungo cy’umwaka umwe nyuma yaho rumuhamije ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege cyangwa gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
4 Comments
  • Uwafunga abagabo n’abagore bashurashura hagenda millions na millions.Ikibazo nuko bikorerwa mu ibanga kandi abagore n’abakobwa bagatinya kubarega ngo badaseba.Cyangwa kubera inyungu bakuramo (kubona akazi,amanota,promotion,etc…).Bikorerwa ahanini muli za offices cyangwa mu modoka,cyangwa bakajya kubikorera muli lodges.Abandi nabo bagapanga za Missions bakajya kubikorera muli Provinces cyangwa mu mahanga!!!Gusa bajye bibuka ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana nkuko Abakorinto ba mbere,igice cya 6,imirongo ya 9-10 havuga.

  • Aho bigeze ndabona kuba muri uru Rwanda ukabona bukeye ugomba kuba uri injiji, waba warize ukaba uri inkomamashyi, umukene utunzwe no gusingiza leta, waba ukize utwo usaruye ukadusangira nibifi binini. Ikindi ugomba kuba uri mpemuke ndamuke ubwenge bukajya mugifu.

    • @ Twisonyenyeri,yes.Muli Afrika havuga imbunda.Kuba PHD ugomba guceceka cyangwa kuba inkomamashyi.Iyo ushatse gushinga irindi shyaka,agatwe barakamena.Bakugirira imbabazi ugafungwa.Gusa ndabona barimo gufunga ubwoko bumwe (Dr Kayumba,Karasira,Idamange,etc…).Basanga Sankara na Kizito Mihigo. Ngirango nuko aribo batinyuka kuvuga.Ubundi bwoko buti “murumve nkome”!!

  • Platform irarangiye, kabisa! cyo umuntu yakwibazaho ni ihohoterwa rivugwa: ni gute uwahohotewe yagiye atumira uwamuhohoteye inshuro nyinshi mu biganiro bagiye bagirana mu binyamakuru? Umenya abanyamakuru n’abanyapolitiki bacu bakwiye gusubiza ubwenge ku gihe! Niboge magazi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *