Nkore iki? Umugore wange yahukaniye ku mukozi w’umuhungu wadukoreraga yanga kuhava

Bavandimwe musoma Umuseke mbanje kubasuhuza nizera ko muri amahoro. Mfite ikibazo nkeneye ko mungiraho inama. Ndi umugabo aho ntuye si ngombwa kubera impamvu z’umutano w’urugo rwange.

Ikibazo cyange giteye gutya: Nashakanye n’umugore mukunda, turabana tugera ku mitungo. Mfite akazi keza kinjiriza urugo nta kintu tubaye. Umugore rero naje kubona ko nta kazi gafatika afite, dutangira ubushabitsi, turacuruza Alimentation, nkabona biragenda dufata ideni rinini muri banki umugore arakora rwose nkabona biradufasha haba jyewe na we kuko urugo turusangiye.

Igihe cyarageze umugore atangira kujya acudika n’Umuhungu bakoranaga amufasha gutanga ibintu muri Alimentation, abantu bakabimbwira ariko simbihe umwanya.

Kera kabaye nabonye ko ubucuruzi butangiye kugenda nabi kuko ntitwari tukibasha kwishyura neza inguzanyo ya Banki. Ubwo nasabye umugore kuba afunze ubucuruzi ariko arabyanga ambwira ko bidashoboka.

Nakomeje kumusaba ko buhagarara noneho tukareba ubundi buryo twakwishyuramo banki kuko ubucuruzi bwo nabonaga bwanze neza neza.

Abyanze nahagaritse amafaranga nashyiraga mu bucuruzi bwa Alimentation, noneho bigaragara ko ubucuruzi buhagaze. Umugore yararakaye cyane, ndetse turashwana azinga ibyoroshye ashyira mu ivalisi aragenda.

Jyewe nari nzi ko yahukanye ajya iwabo, ariko ahubwo nza kumenya ko yahukaniye muri ghetto  (inzu nto) y’umusore wadukoreraga.

Kwihangana byarananiye mbiganiriza ab’iwabo bamusaba gusubira mu rugo arabyanga, no kugeza ubu.

Ese uyu mugore aracyari uwange? Ese byashoboka ko agaruka mu rugo akongera kuba umugore muzima? Kuri jye bitewe n’akazi nkora ni igisebo kuba umugore wange abana n’umukozi (umukarani) nakoreshaga, nakora iki ngo nibura bajye kure y’aho ntababona kuko birambabaza.

Murakoze ku nama zanyu nzima.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT


Share This Article
14 Comments
  • Muvandi .. ikibazo ufite nanjye ninkicyo nagize byenda gusa.. gusa umugore nkuwo ntamugore uba umurimo .. nubundi ntiyakubaka Kandi nawe niyo wamucyura ntiyakubaha Kandi nurwikekwe kuri wowe ntiwakonjyera kumwiyumvamo nkambere. Rero inama nakugira nuko wamwihorera ukamwerekako ntacyo bikubwiye. Njyewe nahise nimuka Aho twabaga jya ahandi ndamureka ubu hashize amezi nkane atangiye kujya anyandikira anyereka kwicuza kwinshi.. rero mureke ushake undi utereta abimenye. Uwonawe namara kumuhaga bazaserera. Uwo si umugore ni indaya wariwashatse.

  • Iyizire nzaguhoze amarira!! Nanjye umugabo wanjye yabyaranye n’umukozi wo mu rugo , arangije aranta rwose aramwiyegurira.Gusa bamaranye igihe gito nawe baratana ashaka kugaruka ariko asanga simbikozwa!! None rero muvandimwe niba umugore ukuze wamwemera ndahari mfite imyaka 44, kandi ndifashije, nta mitungo nshaka , icyo nshaka n’uwo twomorana ibikomere. Umugore utinyuka guta urugo nkurwo utubwiye akajya muri ghetto, singuciye integer ariko ntacyo nkwijeje.

  • Yewe warahuritse. Wanyihoreje koko ko narize nahogoye, ukareka uwo urenzwe urukundo? Mbyaye 2, natandukanye mu mategeko mbwira ngutege amatwi. Nkuzemo mfite 40

  • Ese umugore wawe uramukunda? Niba ari yego, uzamucyure nabyanga nyuma umuhe igihe, wingere umucyure, nibigeza umwaka uzabigeze mu buyobozi bubagire inama nibyanga burundu mutandukane. Kwahukanira hariya si ikibazo, no kutumvikana mu by’ubucuruzi ni ibintu bibaho na cyane uri umukozi wa Leta mugenzi wawe yikorera. Ntibikwiye kuba impamvu y’ubutane. Urakoze

  • umugore nkuwo nuwo kugusaza barimo kurya ayo bakwibye nashira azagaruka kugusaba imbabazi kuko ako nagasuzuguro mureke ariko niba ntayindi ngeso warusanze umuziho mugarure murugo bwangu bataramutoba kwihangana nicyo bivuze kuba umugabo biraharanirwa ihangane icyo nicyo kigeragezo cyawe

  • Gusa mwereke ko ntacyo bikubwiye,kuko ibyo byose ubimenye byarabaye kera,shaka ahandi wakorera ushake umukozi wizera ukomeze bizinesi ntaguteshe umutwe. Gusa azagukenera akubure ahubwo asare burundu(mwikuremo byihuse niba atarabanje kukuroga)

  • Ni ishimwe muvandi ubundi mubuzima busanzwe umugore ni mutima wurugo ariko nge kurwange ruhande nge numva yarabaye icyomanzi rwose pe gusubirananawe numva waba USA nuwiziritseho igisasu nigikomere kitomorwa murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *