Umunyezamu wa AS Muhanga akurikiranyweho kwakira ruswa akitsindisha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyezamu wa AS Muhanga yatawe muri yombi acyekwaho kwakira ruswa ngo yitsindishe mu mikino wa Shampiyona.

Mbarushimana Emile uzwi ku izina nka Rupari ukurikiranyweho kwitsindisha yahawe “akantu”

Mbarushimana Emile uzwi ku izina nka Rupari akaba umunyezamu w’ikipe ya AS Muhanga, yabimburiye abandi bivugwa ko bari gukorwaho iperereza, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa ngo yitsindishe mu mikino imwe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, hakaba hari n’abandi bari gukorwaho iperereza bitewe n’amakuru yatanzwe.

AS Muhanga yarangije shampiyona nta mukino itsinze, ndetse irimo umwenda w’ibitego 20, aho imikino ine ya nyuma yayitsinzwemo ibitego 16. Harimo ibyo yatsinzwe na Sunrise FC 4-1, Etincelles FC 4-0, Gasogi United 4-0 na Mukura VS 4-1.

Uyu akurikiye undi mukinnyi wa AS Muhanga we wafunzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umukinnyi-wa-as-muhanga-akurikiranyweho-gukoresha-ibiyobyabwenge-birimo-urumogi.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Arantu barya n’abatanga Ruswa ku isi,ni millions nyinshi.Yaba iy’amafaranga,ibintu cyangwa igitsina.Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda 19.2%, nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe? Imana yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza igasigaza abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Uwo niwo muti wonyine wa Ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *