Dukuzimana Peter Celestin wari umuyobozi w’ishuri ryigenga ry’inshuke rya Ntare Education for Better Future riherereye mu Murenge wa Ntarabana, Akagari ka Kiyanzi, mu Mudugudu wa Nyagisozi mu Karere ka Rulindo yasanzwe mu nzu yapfuye.

Amakuru y’urupfu rutunguranye rw’uyu muyobozi w’ishuri yamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri na saa moya za mu gitondo kuri uyu wa 22 Kamana 2021 ubwo abaturanyi b’uyu mugabo basanze yapfuye na bo bihutira kumenyesha inzego z’umutekano.
Umuseke wamenye amakuru ko uyu mugabo yaje kuyobora iki kigo mu mwaka 2020, akaba yari yarasize umuryango we umugore n’abana aho yari asanzwe atuye mu gihugu cya Uganda.
Gusa we akomoka mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Shabana Jean Claude, yahamije iby’uru rupfu avuga ko bamenye amakuru mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 gusa bataramenya icyaba cyamwishe.
Amakuru umuseke wamenye ni uko uyu mugabo yari asanzwe arwara indwara ya Asima bakaba ari yo bakeka kuba yamuhitanye.
Kugeza ubu hategerejwe ko umurambo we ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyaba cyamwishe.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW
Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Ijambo ry’Imana siko rivuga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.
Niko se ncuti yange nzibonera, igihe Yesu yigaragarije Petero, Yohani na Yakobo arimo kuganira na Mose na Eliya barimo gukina ikinamico? Uzasome n’aho Yesu yasubije abantu bamwe agira ati Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo, si Imana y’abapfuye, ni Imana y’abazima!
Amaherezo y’intungane anyuranye n’ay’abagome
1Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana,
kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho.
2Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu,
barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano,
3bagiye kure byitwa ko barimbutse,
nyamara bo bibereye mu mahoro.
4Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe,
bahorana amizero yo kutazapfa.
5Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje,
bazahabwa ingororano zitagereranywa.
Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo;
6yarabasukuye nka zahabu mu ruganda,
ibakira nk’igitambo kitagira inenge.
7Igihe Imana izabagenderera, ni bwo bazabengerana,
barabagirane nk’ibishashi by’umuriro mu bikenyeri byumye.
8Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu,
maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose.
9Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,
abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo,
kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze,
ntanareke gusura abo yitoreye.
10Ariko abagome bazahanishwa igihano gikwiranye n’ibitekerezo byabo,
Igitabo cy’Ubuhanga 3