Umunyapolitiki wigenga Philippe Mpayimana kuri uyu wa Kane yahaye ikiganiro Abanyamakuru i Kigali, avuga ko yiyamye bamwe mu banyepolitiki barimo na Ingabire Victoire bakora politiki yo gushimisha ba Mpatsibihugu.

Muri icyo kiganiro, Philippe Mpayimana wigeze kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo mu mwaka wa 2017 yavuze ko yiyama abanyapolitiki bakorera mu mahanga no mu Rwanda mu buryo yita ko “bugamije gushimisha ba Mpatsibihugu”.
Mu bo yatunze urutoki harimo Mme Victoire Ingabire ukuriye ishyaka Dalfa Umurinzi ritaremererwa gukorera mu Rwanda.
Philippe Mpayimana avuga ko ashyize imbere politiki y’amahoro no gukunda igihugu kandi bigakorerwa imbere mu gihugu.
Yagize ati “Ni ukuvuga ngo abanyepolitiki dukorera mu Rwanda dukwiye kwiha agaciro kugira ngo abiyita abanyepolitiki bari mu mahanga kugira ngo mu by’ukuri bumve ko mu muahanga ntituhabereye gukora politiki. Ndi urugero rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga ariko na babwira ko hari icyo bita guterura ibikarito, hari abaterura ibikarito, hari abaterura abarwayi hari abafite utuzi twiza cyane muri computer services, ariko kuba mu mahanga tuba twaragiye guhaha, ku muntu uba mu mahanga imwe mu mirimo itemewe ni ugukora politiki no gukora igisirikare.”
Ku banyepolitiki bari imber emu gihugu, Philippe Mpayimana yiyamye Mme Ingabire Victoire ndetse na Me Bernard Ntaganda abashinja gukora politiki yo gushimisha ba Mpatsibihugu.
Ati “Inkuru mperutse gusoma, umunyepolitiki Ingabire Victoire ati “ya nama ihuza ibihugu ya bivuga Icyongereza yari kubera mu Rwanda, ati ‘nishaka ntizigere iba kubera ko nta burenganzira bagira ibiki n’ibiki’…umunyepolitiki n’iyo yaba aba muri opposition ibyo ntibiba bikureba, jye mpamya ko umurongo wo gukora politiki ku Banyarwanda biyita opposition watakaye ni yo mpamvu nubwo nigenga niyemeje kuba inkingi ya opposition.”
Mme Ingabire Victoire yabwiye Ijwi rya America dukesha iyi nkuru ko akina politiki iri mu nyungu z’abaturage no mu nyungu z’igihugu.
Ati “Ntabwo mpatsibihu arara adasinziriye kubera ko umuturage wo mu Rwanda afite ikibazo cy’ireme ry’uburezi umwana we ahabwa ridafatika, ntabwo mpatsibihugu arara ahangayikishijwe n’uko hari Abanyarwanda ubukene bugejeje kure badashobora kurya, ntabwo mpatsibihugu arara ahangayikishijwe n’uko abatavuga rumwe na Leta badafite uruvugiro ruhagije.”
Ingabire Victoire yasabye Mpayimana ko niba ari umunyepolitiki w’ukuri asoma amategeko igihugu kigenderaho, akumva Itegeko Nshinga icyo rivuga ko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gukora politiki.
Ati “Nace bugufi duharanire kubaka igihugu kigendera ku mategeko, yumve ko atari hejuru y’amategeko, ukurikije ibyo akora ni nk’aho yagiye hejuru y’amategeko. Ubundi se Mpayimana ni iki ku buryo yumva ko abwira Ingabire, ntacyo ari cyo, ni Umunyarwanda, ni umuturage w’Umunyarwanda nka Njye, nta burenganzira afite bwo kumbwira ngo Ingabire ari gukora ibi cyangwa arakora ibi. Icya kabiri mubwira ni ukumva ko politiki nshyize imbere ni iyo guharanira inyungu z’umuturage ntabwo ari ibyo gushyira mu gifu cyange.”
Mpayimana Philipe yanasabye Abanyamakuru bakorera kuri YouTube kwirinda gukora ibiri mu nyungu z’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, batuka Perezida wa Repubulika, ndetse avuga ko bamwe bashinze imbuga za YouTube bafashijwe n’abatavuga rumwe na Leta.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
https://www.youtube.com/watch?v=MEG4YH7IBWk
IVOMO: VOA
UMUSEKE.RW
Prezida Kagame iyo avuga ko injiji mbi ari izize aba avuga ukuri pe!
Oooh bamurabire disi weee
Mpayimana nakomeza kwamagana abanyarwanda bakora politiki yo gushimisha ba Mpatsibihugu, ashobora kuzisanga mu mazi abira atabizi. None se Ingabire niwe watubwiye ko hari igihe tuzisanga u Rwanda rutuwe n’abanyamahanga baruta ubwinshi abanyarwanda? Ingabire hari abajyanama b’abanyamahanga agira se? Ababafite se Mpayimana ntabazi?
Ubivuze neza ninde uhoramunama nabo banyamahanga ugirwianma nabo banyamahanga nkaho barusha abanyarwanda kumenya icyo bashaka? Uyu Mpayimana navane amateshwaho.Arebe niba abaturage ba Kagondo Kibiraro ibyo bakorerwa bikwiye niba ntacyo yabivugaho ajye aceceka acinye inkoro ariko ntiyifashishe abandi.
N’ubwenge bucye ariko kubwira umuntu ko ntacyo aricyo!
Ibitekerezo bya Firipo birasekeje wagirango ni igitambambuga kiba kirimo kurega kuri papayi???, harya Firipo we uba ushaka kutwibagiza bya bitabo wanditse ukiri mu mashyamba ya Congo n’ingengasi ibirimo? Nubwo ntashyigikiye ibitekerezo bya madamu IVU ariko umpitishijemo niwe napfa guhumiriza ngatora kuko umuswa nka Firipo ntiyabasha no kuyobora umudugudu, cyokora gufiripafiripa byo arabishoboye da nubwo afiripafiripa ubugoryi, uzabaze Bamporiki akubwire tekinike abaht bakoresha kugirango babashe kugera ku mugati, naho kwicara wiciraho inkonda wapi.
@ Kabera, wanga uwahindutse, akabyiyemerera ugakunda ivu, ntacyo muhuriyeho? Uziko aba bagabo iyo bavuga batekereza ko aribo bafite ubwenge bonyine? Muri RNC se kuva kuri shobuja Nyamwasa hari ikindi kibimenyesha ko mwahisemwo? Ubwo se Philiph uvuga ko afilipisha aho yavuze nabi nihe? ko yabwiye Ingabire wawe gushyira amaguru hanze se? kureka gukoreshwa se? Mbega mwibaza ko rya shyaka niba ari umurinzi cg iki bikuraho ko ari umunyabyaha yahamijwe ibyaha kandi FDU ye yirirwa inigagura abanyarwanda…nako ngo yayivuyemwo ashyinga umurinzi wayo…..Yebabaweweeeee, n´uruhinja rwa museka…koresha BBC na VOA..mu butagondwa nyine ariko ukuri kuraboneka.
Uvuzeko nyirurugo yapfuye siwe uba amwishe, Firipo nta muntu umurimo kereka niba utamuzi.
Politique we !ingabire baramubaza ngo wa mugabo mwazanye. Ati harya yitwande ?bivuze ko no kumusura gereza ntabyo yigeze Akora.
Ndemeranywa na Ingabire ntamwanya wo gusubiza uyu ngo ni Mpayimana kuko ntacyo aricyo Nugutumwanya.
Ariko MPAYIMANA ibyo avuga nibyo. Ntabwo wavuga ngo uri umunyapolitiki wirirwa uvuga ibintu bibi gusa ku gihugu cyawe nkaho ntakintu nakimwe kiza kibaho igihugu cyawe kigira. Opposition si ugukoronga. Si urubuga rwo kugaragarizamo urwango rutindi ufitiye uri kubutegetsi akenshi ubiterwa ni ipfunwe ry’uko abari kubutegetsi utigeze utekereza na rimwe ko bazayobora kino gihugu. Opposition iranenga, ariko inenga ishingiye kubyo bemereye ABATURAGE IGIHE BABASABAGA KO BABATORA BAKABAYOBORA. Icyo gihe uba ucyebura uwo muhanganye muri politiki. Ubwo uba wubaka. Iyo uvuze ngo MACRON ntagomba kuza mu RWANDA, uzi neza inyungu umubano hagati y’ibihugu byombyi ku banyarwanda twese , mu karere no ku rwego rw’Isi, umuntu yibaza niba umunyapolitiki, cg ushaka kuba we, icyo aba agamije uka kibura. Gusa ikigaragara ni uko aba ashaka ko igihugu kiba : AKAVUYO, GISHYIRWA MU KATO, KIBURA INKUNGA, CYANGWA MU RUHANDO RW’AMAHANGA, GIKENA, KIBURA UMUTEKANO, ABATURAGE BAKANGA UBUTEGETSI n’ibindi bibi byinshi uwanga abanyarwanda yabifuriza. Ubusanzwe iyi myumvire, iyi ngengabitekerezo ni iy’INYESHYAMBA. Si iy’ UMUNYARWANDA uri muri opposition , ushaka nawe umunsi umwe kuzagera ku butegetsi anyuze mu nzira zisanzwe z’amatora. Umwanya wa INGABIRE n’abandi nkawe rero, si uwa Opposition dusanzwe tuzi, ahubwo ni UW’INYESHYAMBA. N’afate imbunda niba abishoboye, (ko yabigerageje bikanga yacishije make).
INAMA Ya CHOGAM ngo ntikabere mu RWANDA INGOMA IBIHUMBI. Ibaze nawe. Iyo usesenguye neza, usanga icyo ba INGABIRE baba bagamije ari UGUSABOTA GAHUNDA ZA LETA bibwira ko barimo gukina politiki ya OPPOSITION; SIBYO NA GATO. Niba ngiye kubutegitsi, mfite programu nabwiye abaturage ko nzabakorera, ndeka nyikore, ninara cg ubona mbikora nabi aho nakubwira iki? Ariko winyitambika imbere, ngo ubuze abaturage kwitabira gahunda nabateguriye, aho TWAGIGAGURANA.