Ndizera ko aho ngeze hatera intege abandi benshi – Umunyarwanda ugiye kwigisha muri MIT

Gumyusenge Aristide, Umunyarwanda wahawe akazi ko kwigisha muri Kaminuza ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Massachusetts Institute of Technology (MIT), avuga ko urwego agezeho rwaha ikizere no ku bandi benshi bafite intumbero zagutse by’umwihariko urubyiruko rw’u Rwanda.

Gumyusenge Aristide, Umunyarwanda wahawe akazi ko kwigisha muri Kaminuza ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Massachusetts Institute of Technology (MIT)

Uyu musore w’imyaka 29 yagizwe umwarimu wungirije muri iri Shuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachusetts, aho azajya yigisha amasomo ajyanye n’Ubutabire (Chemistry).

Ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko azatangira kwigisha muri iyi Kaminuza mu ntangiriro za 2022.

Aganira na The New Times yagaragaje ko izi ari zimwe mu nzozi yakuranye, bityo ko kuzigeraho bisobanuye ikintu gikomeye ku nk’umwirabura by’umwihariko ku munyarwanda ukiri muto.

Ati “Inzozi zibaye impamo, bisobanuye ko umuntu nkange wari uciye bugufi yakora cyane akagera kuri uru rwego. Nizeye ko aho ngeze hatera intege abandi benshi by’umwihariko urubyiruko rwo mu Rwanda ndetse n’ahandi, rukizera ko rwagera nko muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga nziza ku isi“.

Gumyusenge Aristide yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi. Amashuri abanza yayize muri aka Karere, ayisumbuye ayiga mu Isemineri Ntoya yitiriwe Mutagatifu Leon iri i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, mu Ishami ry’Ubutabire, Ubumenyamuntu n’Ibimera ndetse n’Imibare, (MCB ari yo yahoze yitwa Biochimie).

Yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2010, afite amanota meza mu gihugu bituma ajya kwiga muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Wofford Colleague, ku nkunga ya Perezida w’Igihugu.

Kuri ubu afite Impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD yabonye muri 2019 ayikuye muri Kaminuza ya Purdue yo muri Amerika.

 

Dieudonne NSHIMIYIMANA /UMUSEKE.RW

Share This Article
6 Comments
  • Nuko nuko Aristide we, byose biva mu muhate wo gukora cyane. Uri ishema ry’igihugu rwose. Big up.

  • Musore,congratulations.Umunyarwanda ujya kwigisha muli Kaminuza ya kabiri ku isi????Kandi ni muto cyane at 29 years!!!! Agaragara nk’umuntu wavutse kuli family y’abakene.Icyo mwifuriza nk’umukristu,nuko yashaka n’Imana cyane,agashaka umuntu umwigisha bible ku buntu.Nicyo kintu cya mbere Imana idusaba.Bible nicyo gitabo rukumbi gihindura umuntu,akamenya kandi agakora ibyo Imana idusaba.Noneho yabikurikiza,akazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ijambo ry’Imana ryerekana neza yuko abantu bibera mu by’isi gusa ntibabifatanye no gushaka Imana (kandi nibo benshi),ntabwo bazaba mu bwami bw’Imana kandi ntibazazuka ku munsi wa nyuma.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ngo baba bitabye Imana.

    • @ Gahirima,umugiriye inama nziza.Ariko ujye umenya ko abantu benshi batita ku bintu byerekeye Imana.Mu kanwa,bavuga ko basenga imana,bakunda imana,etc…
      Ariko mu bikorwa bakibera mu gushaka iby’isi gusa ntibashake imana.Ni ikibazo.Ntabwo bazi ko ku gihe cya Nowa,abantu bose bali batuye isi Imana yabarimbuye kubera ahanini ko biberaga mu gushaka ib’isi gusa ntibashake Imana.Harokotse abantu 8 gusa kuli millions nyinshi zali zituye isi.Yezu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:37-38,yongeyeho ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.

  • Want to Know Yourself Better? Then Write a Letter to Your Future Self. Gumyusenge Aristide Ph.D is good example.

  • Wowe wiyita gahirima ukongera ukiyita bagambiki, urabona yaravuye mu iseminari atazi Imana? Amashyari yanyu azabageza kuki koko? Ushaka kumugira ishyamba ntibishoboka tegereza izo si nshya zawe uzahite ukaba convention ibe iyawe da ubanza kwirirwa uyirebesha amaso udashobora no kuyinjiramo bikurambiye wa!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *