Colonel wo mu Ngabo z’u Burundi yishwe n’abantu bataramenyekana, yapfanye n’umwana we

Abantu bitwaje intwaro mu Burundi bateze imodoka mu Ntara ya Muramvya mu muhanda ujya i Bujumbura bica abantu umunani harimo n’umusirikare ufite ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Burundi.

Lt Col Onesphore Nizigiyimana waguye muri icyo gitero
Lt Col Onesphore Nizigiyimana waguye muri icyo gitero

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Gicurasi 2021 saa 19h35 mu birometero bicye uvuye ku murwa mukuru w’intara ya Muramvya.

Iki gitero kikimara kuba Igipolisi cy’u Burundi cyemeje aya makuru kivuga ko cyakozwe n’abajura bitwaje intwaro.

Abatangabuhamya babyiboneye bavuga ko cyari igitero shuma cyateguwe atari ubujura busanzwe.

Mu butumwa Perezida Ndayishimiye Evariste yanyujije kuri Twitter mu gitondo cy’uyu wa 10 Gicurasi 2021 yahojeje imiryango yabuze ababo abizeza ubutabera.

Prezida Évariste Ndayishimiye yanditse ati : “Tubabajwe n’abambuzi baraye basubiye guhekura u Burundi. Ibigeragezo ntibizareka kubaho ariko aragowe uwo bizovaho. Abagizi ba nabi bose bagomba kumeneshwa. Twihanganishije imiryango yabuze ababo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Imodoka ebyiri nizo zatwitswe izindi bazirasa amasasu menshi, imwe muri izo modoka yari iya Sosiyete ya Volcano.

Bamwe mu bahasize ubuzima harimo Colonel Onesphore Nizigiyimana akorera i Addis Abeba muri Ethiopia muri EASF (East Africa Standby Force).

Col. Nizigiyimana yahiriye mu modoka n’umwana we, abandi bana babiri n’umugore we bakomeretse.

Mu bamenyekanye bishwe harimo kandi Fidèle Iyamuremye, umukozi wa Banki Nkuru y’u Burundi.

Col Onesphore Nizigiyimana n'umukobwa we bishwe,babiri n'umugore we bajyanwa kwa muganga
Col Onesphore Nizigiyimana n’umukobwa we bishwe,babiri n’umugore we bajyanwa kwa muganga

Abumvise icyo gitero bavuga ko humvikanye amasasu menshi cyane naza Grenades. Abateze umutego ngo babanje gufunga umuhanda bakoresheje amabuye.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
5 Comments
  • Ariko abantu bakuru nyungu ki mu bwicanyi koko? Aba bose bahoza rubanda mu marira n’imiborogo harya ngo baba bashaka ubutegetsi?

    • Kuba twararemwe mu ishusho y’Imana,kwica umuntu ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko dusoma muli Zabuli 5:6,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi muntu.Icyo waba umuhoye cyose.Imana ivuga ko ariyo yonyine ifite uburenganzira bwo Guhoora (retribution).Ababirengaho bakica,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.Nicyo gihano gikomeye kurusha ibindi byose.Ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka ngo babe muli paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Isi yaba nziza abantu bose baramutse bumviye Imana.Ikibabaje nuko abayumvira aribo bacye nkuko bible ivuga.

  • Isi irarwaye(Abantu),
    Si muri africa gusa ahubwo ni ku isi hose!
    None se ntimwumvise umunyamerica warashe abantu muri aniversaire harimo n’umukunzi we!!

    urumva ko abantu bafite ibibazo bikomeye cyane kandi rimwe narimwe bakibwira ko ibyo bibazo babiterwa n’abandi
    ariko sibyo!!!
    ahubwo dukwiye kumenya isi dutuyemo uko imeze ( Isi ni abantu), dukwiye kwiga kubana neza n’abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *