Amakipe yombi ya 1000 Hills Rugaby, yegukanye igikombe ubwo hasozwaga Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wa Rugaby yasorejwe mu Karere ka Rulindo ahazwi nko kwa Nyirangarama.
Imikino isoza Shampiyona ya Rugby 15s mu byiciro byombi, yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026.
Bamwe mu bayobozi baje kureba imikino isoza iyi Shampiyona, barimo Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse n’abandi.
Habanje imikino yo gutanira umwanya wa Gatatu. Mu cyiciro cy’abagore, wegukanywe na Kamonyi Panthers Women RFC yatsinze Burera Tigers RFC ibitego 13-0 mu gihe mu bagabo, Gitisi TSS ari yo yawegukanye nyuma yo gutsinda Kigali Sharks RFC ibitego 51-7.
Hakurikiye umukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagore. 1000 Hills Women Rugby ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Ruhango Zebras Women RFC ibitego 41-19.
Mu cyiciro cy’abagabo, na ho ikipe ya 1000 Hills Rugby, ni yo yaje imbere nyuma yo gutsinda Lions de Fer ibitego 20-15 mu mukino wari uw’ishyiraniro.
Nyuma y’isozwa ry’imikino, Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, yavuze ko wari umwaka w’imikino wabagendekeye neza mu migendekere ya Shampiyona.
Ati “Ni umwaka wagenze neza. Imikino ya nyuma yari iteguye neza. Wabonye ko yari imikino ikomeye cyane. Ku ruhande rw’Ishyirahamwe byadushimishije ku buryo tubona ko ari Shampiyona igaragaje ubushobozi bwinshi ku makipe kandi ubwo biba biduha n’icyizere ku kipe y’Igihugu mu gihe kiri imbere.”
Uyu muyobozi akurikije ikinyuranyo cy’ibitego cyagaragaye mu mikino ya nyuma, ahamya ko urwego rw’uyu mukino ruri gukomeza kurushaho kuzamuka.
Abajijwe impamvu imikino ya nyuma yajyanywe mu Majyaruguru, yavuze ko ari muri gahunda yo kwegereza uyu mukino abaturage ndetse ukagezwa mu Gihugu hose.
N’ubwo 1000 Hills Rugby yegukanye iki gikombe cya Shampiyona, Lions de Fer ni yo yari imaze iminsi iyoboye izindi muri uyu mukino nyuma yo kwegukana ibikombe bitanu byikurikiranya bya Shampiyona byaherukaga.













UMUSEKE.RW
